Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR , Hon Dr Frank Habineza, avuga ko ibiciro bikomeje kuzamuka ku isoko bihangayikishije, ariko hazakomeza gukorwa ubuvugizi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Hon Dr Frank Habineza, yabitangaje tariki ya 16 Nzeri 2023 nyuma y’inama y’urubyiruko rwo y’ishaka DGPR rwari rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yabereye mu mujyi wa Kigali.

Hon Dr Frank Habineza yagize ati: “Ibyo bibazo ntabwo ari twebwe bihangayikishije twenyine, ngira ngo ni igihugu cyose kiba gihangayikishijwe n’ikibazo kijyanye n’ibiribwa kandi ngira ngo murabizi ko mu Nteko twabikozeho ubuvugizi igihe Premier Ministre yazaga mu Nteko, ngira ngo hari mu kwa 7, tugaragaza ko ibiciro mu masoko byazamutse.”

Yibukije abanyamakuru ko Minisitiri w’Intebe yasobanuriye abadepite ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’impamvu zirijmo intambara ibera muri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022, ati: “Mbere harimo Covid, ubu ni intambara ya Ukraine, kandi bimwe biragaragara.”

Hon Dr Frank Habineza yijeje Abanyarwanda ko azakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo niba byashoboka ko ibiciro bimanuke, bizakorwe. Ati: “Ariko ntabwo twavuga ngo turekeye aho gukora ubuvugizi. Tuzakomeza tubukore.”

Abanyarwanda bagaragaza ko bahangayikishijwe cyane n’uko mu biciro byazamutse harimo n’iby’ibiribwa bituruka imbere mu gihugu, bimwe bari byari bisanzwe bibagoboka mu gihe ibituruka hanze byabaga byarahenze.

Top Related Post

Leave A Comment

X