Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yamaganye amahoteli agaraguza agati abakiriya bayagana.

Ni nyuma y’aho tariki ya 17 Kamena 2023 DGPR yangiwe gukorera Inteko Rusange ku rwego rw’intara y’iburasirazuba muri Midland Motel iherereye mu mujyi wa Kayonza kandi yari yaramaze kwishyura icyumba cy’inama mbere y’igihe, nk’uko bigaragazwa n’inyemezabwishyu.

Ubutumwa BWIZA ifitiye kopi ubuyobozi bw’iyi moteli bwandikiye Dr Habineza nyuma yo gusubiza DGPR amafaranga kuri Mobile Money ku munsi iyi nama yabereyeho, burisegura, busobanura ko itajya yakira inama z’amashyaka.

Nyiri moteli witwa Budeyi Jean Bosco yandikiye Habineza ati: “Muratwihanganira. Mbere twabonye mwanditse mu izina rya company, none tuje gusanga ari ishyaka kandi ntitujya twakira amashyaka. Ubwo rero ni yo mpamvu twabasubije amafaranga yanyu. Murakoze.”

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi moteli bwanze ko iri shyaka rikorera Inteko Rusange mu cyumba ryari ryishyuye, Dr Habineza yahamagaye Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, amusobanurira uko ikibazo giteye, birangira nyuma y’amasaha hafi abiri, uruhande rwari rwinangiye rwemera ko inama ibera ahari hateguwe.

Ubwo iyi nama yari imaze kuba, Dr Habineza yasobanuriye abanyamakuru uburyo ubuyobozi bw’iyi moteli bwashyize amananiza kuri DGPR kugira ngo idakorera inama mu cyumba yari yishyuye, arimo kuba ibiciro by’amafunguro ya buri umwe wagombaga kwitabira byarazamuwe ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kandi impande zombi zari zarumvikanye ko bizishyurwa ibihumbi 6 kuri buri muntu, bituma gahunda yo kurya ikurwaho.

Dr Habineza yashimiye Meya Nyemazi ariko anenga Midland n’izindi hoteli cyangwa moteli zitwara zitya. Ati: “Dushimira umuyobozi w’akarere ka Kayonza ko yashoboye gukora intervention ikomeye kugira ngo dushobore gukora inama ariko nk’uko mubibona ntabwo twabonye serivisi nziza kuko twahavuye dushonje kubera ko ibiciro babizamuye cyane. Icyo twasaba ni uko habaho ubworoherane kuko ntabwo wavuga ngo hari hoteli idakorana n’imitwe ya politiki mu gihugu. Imitwe ya politiki se igira amahoteli? N’iyo yaba igira amahoteli, ntabwo yagira amahoteli mu gihugu cyose.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka rya PSD ritavuga rumwe n’ubutegetsi, na we yamaganye imyitwarire y’iyi moteli muri iki kibazo, avuga ko bidakwiye mu gihugu gishyigikiye politiki y’amashyaka menshi.

Nduhungirehe na we yagize ati: “Hoteli na resitora zo mu Rwanda zikwiye kumva ko turi muri sisitemu y’amashyaka menshi. Imyitwarire nk’iyi ntikwiye.” Ni ubutumwa bwanyuze Dr Habineza maze agira ati: “Rwose Hon,…Dufite amashyaka 11 kandi yose afite uburenganzira bungana. RDB ikwiye gufata ingamba byihuse.”

Si ubwa mbere DGPR yangiwe gukorera inama muri Kayonza kuko mu mwaka ushize na bwo byarabaye, biba ngombwa ko hitabazwa Meya, afata umwanzuro w’uko ibera ahandi, hafi aho.

Midland yanze kwakira inama ya DGPR kugeza Meya w’akarere yinjiye muri iki kibazo

Top Related Post

Leave A Comment

X