Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije.

Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze.

Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru. Mukeshimana Athanasie ni we watorewe guhagararira abagore bo muri Green Party mu majyaruguru, Uwitonze Marie Vestine atorerwa kumwumgiriza, Ingabire Julienne atorerwa kuba umunyamabanga na ho Musabyimana Christine atorerwa kuba umubitsi.

Abatowe biyemeje kongera imbaraga mu bikorwa by’ishyaka no gushyiramo ibitekerezo bishya bijyanye n’icyerekezo Isi irimo, birimo kwimakaza ikoranabuhanga.

Mukenshimana Athanasie watorewe kuyobora urugaga rw’abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’intara, we n’abagore ahagarariye biyemeje guhuza imbaraga n’abagabo babo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Mukabihezande Justine we usanzwe ari umuyobozi wungirije w’urubyiruko rwo muri Green Party ku rwego rw’Igihugu, yavuze ko we na bagenzi be bibanda ku bijyanye n’ibidukikije kuko “twasanze hari imyanda igenda yandagara ku misozi ikagenda ibyangiza.”

Umuyobozi w’ishyaka Green Party, Hon Dr Frank Habineza, yavuze ko nk’ishyaka bakomeje gushyiraho inzego zitandukanye kugira ngo zibashe kuryunganira no kurifasha kugera ku ntego ryihaye.

Yagize ati: “Ku bagore ubu ngubu dufite mu ntego zacu ihame ry’uburinganire aho duharanira ko byaba 50%, ibi bizadufasha kunoza neza za ntego zacu mu bufatanye burambye.”

Hon Dr Habineza yunzemo ko Green Party ifite gahunda yo gushyiraho urugaga rwihariye rw’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kugira ngo ishyaka rizinjire mu matora arimo aya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite rifite inzego zuzuye.

AMAFOTO

 

Top Related Post

Leave A Comment

X