Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now

Umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, avuga ko yizeye gutsinda amatora ya Perezida yo mu mwaka utaha.

Mu nteko rusange y’ishyaka yabaye ku wa gatandatu, Depite Habineza yongeye gutorerwa kuyobora iri shyaka mu yindi manda y’imyaka itanu, anatangaza ko aziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu 2024.

Mu matora yo mu 2017, Habineza yari umwe mu bakandida babiri bahatanaga na Perezida Paul Kagame, wiyamamarizaga manda ya gatatu.

Nubwo Kagame atarabitangaza ku mugaragaro, yumvikanishije koashobora kongera kwiyamamaza mu mwaka utaha.

Muri ayo matora y’ubushize, Habineza yaje ku mwanya wa gatatu – ari na wo wa nyuma – abona amajwi 0.48%, naho Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga abona amajwi 0.73%. Perezida Kagame yayatsinze ku majwi 98.79%.

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Habineza yavuze ko ubu afite icyizere cyo gutsinda, ati: “Aho bitandukaniye na cya gihe, ubu tumaze imyaka itanu dukora politike ku rwego rwa leta, turi mu nteko ishingamategeko”.

Habineza avuga kandi ko ubu Abanyarwanda babonye ko “ibyo twababwiraga byari byo, ko imvugo ari yo ngiro, tutigeze tubabeshya na hamwe.

“Byose birenze 70% ibyo twababwiye, byagezweho. Kuburyo ubu tubabwiye ibindi bintu, bahita bumva ko tutari abantu babeshya rwose, turi abantu bahagaze ku kuri kwacu, kandi turi mu nyungu z’Abanyarwanda.

“Jyewe mfite icyizere ko Abanyarwanda bazongera batugirire icyizere kirenze icyo batugiriye ubushize”.

Mu matora yo mu 2024, biteganyijwe ko ku nshuro ya mbere aya perezida n’ay’abadepite azabera rimwe, nyuma yuko inteko ishingamategeko muri uku kwezi yemeje umushinga w’ivugurura ry’itegekonshinga ku busabe bwa Perezida Kagame.Mu 2024 arifuza ikoranabuhanga mu kubarura amajwi

Nyuma y’amatora yo mu 2017, Habineza yavuze ko hari aho indorerezi ze zabujijwe kwinjira mu byumba by’itora, ubundi ahandi zikemererwa kwinjira amatora yarangiye, ariko icyo gihe yavuze ko ibyo atari kubishingiraho avuga ko hari uburiganya bwabayeho kuko nta bimenyetso yari afite.

Ku yo mu mwaka utaha, Habineza agira ati: “Impungenge ntizabura kubera ko tumaze igihe dusaba ko habaho impinduka muri politike y’amatora…twasabye ko ishyaka ryacu ryemererwa kugira abarihagarariye muri komisiyo y’igihugu y’amatora…twarabisabye kenshi…ariko na n’ubu ntabwo biraba”.

Avuga ko ibyo bibaye byatuma “tugira icyizere mu bikorwa, mu miteguro [imyiteguro] y’amatora ariko no mu ibarura ry’amajwi”.

Habineza anavuga ko bifuza ko habaho uburyo bwo kubarura amajwi mu ikoranahungana ariko bunavanze n’uburyo bw’impapuro, nkuko bigenda muri Amerika.

Ati: “Ibyo bigafasha kuko iyo utizeye ibyavuye mu majwi, uba ushobora kubona ibyavuye mu ikoranabuhanga, kandi iyo utizeye ibyavuye mu ikoranabuhanga, ubona ibyavuye mu mpapuro – ibyo byose bigufasha kugira icyizere”.

Avuga kandi ko ishyaka rye ryasabye ko abanyamakuru bajya bemererwa gutangaza ibivuye mu matora ako kanya bikimenyekana ku biro by’itora runaka, aho kubanza gutegereza ko akanama k’amatora kegeranya ibivuye mu biro byose byo mu gihugu.

Ati: “Urumva ibyo, ntabwo ushobora kumenya mu nzira niba ari ko bimeze, niba hari icyahindutse, niba byagenze gute, ariko abanyamakuru bemerewe kubitangaza ako kanya, ibyo bifasha kongerera icyizere ibivuye mu matora”.Frank Habineza ni muntu ki?

Habineza ni umugabo w’imyaka 46 y’amavuko, arubatse, afite umugore n’abana batatu.

Yavukiye mu gihugu cya Uganda, aho ababyeyi be babaga mu buhungiro.

Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda, ayarangiza mu mwaka wa 1998.

Amashuri makuru yayigiye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu yahindutse Kaminuza y’u Rwanda) i Butare hagati ya 1999 na 2004, aho yize siyansi ya politiki n’imitegekere.

Arangije Kaminuza mu 2005, yahise agirwa umunyamabanga wihariye wa minisitiri ushinzwe ibidukikije, amashyamba, amazi n’amabuye y’agaciro.

Mu mwaka wa 2006, yavuye mu mirimo ya leta ajya kuyobora icyitwa “Nile Basin”, ikigo cyitaga ku kubungabunga ibibaya by’uruzi rwa Nil, kugeza mu mwaka wa 2009.

Nyuma y’amahugurwa n’amasomo y’inyongera muri Afurika y’Epfo no muri Suède (Sweden), mu mwaka wa 2013 yahawe [Doctora] impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro muri Amerika, bamushimira guharanira demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Anafite Imamyabumubenyi yicyiro cya gatatu [ Masters of Science in War Studies] mu byagisirikare no kurwana intambara , yakumuye muri Universite ya Gisirikare ya Suede. 

Avuga ko gukunda politiki yabikuye ku muryango w’abanyapolitiki wo muri Uganda wamureze nyina amaze gupfa mu 1988.

Nyuma y’imyaka 15 ari muri FPR-Inkotanyi, Habineza yayivuyemo yiyemeza gushinga ishyaka rye ashaka guhangana n’ibibazo yabonaga byananiye FPR.

Habineza yabaye umunyamakuru imyaka ine.

Source: Rwanda: ‘Aho bitandukaniye na cya gihe, ubu tumaze imyaka 5 dukora politike’ – Frank Habineza – BBC News Gahuza.

Top Related Post

Leave A Comment