Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], Dr Frank Habineza, yatangaje ko mu gihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda yashyira imbere gahunda yo gushaka uburyo urubyiruko rw’Abanyarwanda babona akazi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri kirwugarije.

Dr Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma ya kongere y’urubyiruko rwo muri ririya shyaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yabereye mu karere ka Gasabo.

Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu cyiciro cy’urubyiruko.

Ibyavuye mu isesengura ryo mu Ugushyingo 2022 byerekana ko urubyiruko rw’Abanyarwanda rungana na 29.7% ari abashomeri.

Urubyiruko rugaragaza ko ikibazo cy’ubushomeri gikomeye hashingiwe ku kuba mu gihe cyo gushakisha akazi hari ubwo umwanya umwe upiganirwa n’abarenze 300 nyamara utanahambaye cyangwa ngo ube uhemba amafaranga menshi.

Dr Habineza mu kiganiro n’abanyamakuru,

Yagize ati: “Icyo twashyiramo imbaraga cyane ni ukurwanya ubushomeri mu rubyiruko abantu bakabona akazi, yaba urubyiruko rwize, yaba urutarize. Hari ibyo Leta ivuga byo guhanga umurimo ariko twabonye biragera ku bantu bose, twashaka ubundi buryo twunganira Leta.”

Dr Habineza avuga ko hari ibyiza Leta y’u Rwanda yakoze nka Green Party bashima, gusa hakaba hari urubyiruko rwinshi rucyugarijwe n’ubukene.

Yavuze ko igikenewe ari “ugutekerereza hamwe hagashakwa ingamba, ari ugushaka amakoperative y’urubyiruko, ari ugushaka imishinga ivuye hanze, ari ugushaka inganda ziza mu Rwanda kugira ngo urubyiruko rubone icyo rukora.”

Dr Habineza yunzemo ko mu gihe ibi byaba bidakozwe ingufu z’urubyiruko zishobora gupfa ubusa, ku buryo abenshi mu barubarizwaho bashobora kwishora mu bikorwa bibi.

Yavuze ko nka Green Party batekereza biriya bashingiye ku nshingano ya gatatu y’iri shyaka y’uko Abanyarwanda bakwiye kwikura mu bukene, kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Top Related Post

Leave A Comment

X