Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’amashyaka n’imiryango ya Politiki iharanira kurengera ibidukikije (Global Greens).
Depite Habineza mu ibaruwa yandikiwe ku wa 4 Werurwe, yamenyeshejwe ko yagizwe Ambasaderi wa ririya huriro ry’amashyaka ya Green Parties ku Isi yose kubera “ubunararibonye, ubwitange ndetse n’umusanzu ufatika atanga mu kubaka Isi nziza kurushaho”.
Yahawe ziriya nshingano kandi kubera umusanzu atanga muri ririya, zirimo gusigasira amahame n’indangagaciro rigenderaho; ibituma rikora akazi karyo uko bikwiye.
Dr Habineza nka Ambasaderi wa Global Greens, azaba afite inshingano zirimo kumenyekanisha ririya huriro biciye mu kugaragaza ibibazo nyamukuru byugarije Isi no gutuma abantu bamenya ingaruka zabyo.
Azaba kandi afite inshingano zo kugaragaza ibyo ririya huriro rikora, ndetse no kuryitangira mu buryo bushoboka ku buryo mu gihe byashobotse azajya yitabira inama na za kongere ryazo, ndetse akanakoresha imbuga nkoranyambaga ze mu kuryamamaza.
Mu nshingano Habineza afite kandi harimo no kumenyekanisha itsinda rizwi nka Friends of Global Greens ritera inkunga ririya huriro, kandi akabikora ku bushake adateze kubyishyurirwa.