Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Hon Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko.

Hon Dr. Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka Karongi ahabereye Kongere y’abagore bo mu muri ririya shyaka ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba.

Ni kongere yabaye mu gihe u Rwanda rwugarijwe n’izamuka rikomeye ry’ibicuruzwa bitandukanye.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, yerekana ko mu kwezi gushize kwa Nzeri ibiciro mu Rwanda byazamutseho 18.4% ugereranyije na Nzeri 2022. Mu kwezi kwari kwabanje byari byiyongereyeho 17.4%.

Iki kigo kivuga ko bimwe mu byatumye ibi biciro byiyongera mu kwezi gushize harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33.1%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11.4% ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10.2%.

Muri rusange ugereranyije Nzeri na Kanama 2023 usanga ibiciro byariyongereyeho 4%; iryo zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7.4%, ndetse n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi ndetse n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1.3%.

Abasesengura iby’ibiciro ku masoko basanga bishobora gukomeza kwiyongera, kubera ikibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli.

Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli Urwego Ngenzuramikorere rwasohoye mu ntangiriro z’uku kwezi, byerekana ko lisansi yazamuteho Frw 183 ugereranyije no mu mezi abiri yari yabanje, mu gihe iya mazutu yazamutseho Frw 170.

Ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira mu gihe buri mwaka Leta y’u Rwanda hari amafaranga ya nkunganire itanga ku bicuruzwa na serivisi by’ingenzi bishobora kugira ingaruka ku Banyarwanda benshi.

Hon Dr. Frank Habineza ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikwiye kongera umubare w’amafaranga itanga nka nkunganire; kugira ngo ibiciro by’ibicuruzwa bimanuke.

Yagize ati: “Leta ijya ivuga ngo ishyiraho nkunganire. Bavuze ko bashyizeho nkunganire ku bikomoka kuri peteroli, turumva iyo nkunganire idahagije, yakagombye kongerwamo peteroli igasubira hasi aho yari iri. Kuko kuba peteroli izamuka bihita bigira ingaruka ku bindi byose, kubera ko buri kintu cyose gikeneye kugira aho kiva.”

“Ni ukuvuga ngo hari imodoka zibizana, izakura Nyabihu ibirayi, yabikura Nyamasheke cyangwa aho ari ho hose; bihita bizamuka, noneho umucuruzi akavuga ati ‘kubigeza hano byampenze, nanjye ngomba kuzamura igiciro’.”

Ku bwa Hon Dr. Frank Habineza, Leta kuba ivuga ko yashyizeho nkunganire ariko ibiciro bigakomeza kuzamuka “ntabwo bihita bigira ingaruka zigaragara, ahubwo ibiciro bikomeza kuzamuka.”

Yunzemo ati: “Leta sinzi uko iri bubigenze, ariko ifite ubushobozi bwo kuba yagura iziindi lisansi nyinshi ikazishyira mu bigega byayo, kugira ngo ibe yashobora guhangana n’ibibazo. Kuko Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, na leta bizayigora kuyobora Abanyarwanda bashonje.”

Top Related Post

Leave A Comment

X