Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now

Mu ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Musanze, cya, tariki 15 Werurwe 2024, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) baturuka mu ntara y’Amajyaruguru, bavuye mu turere tugize iyi ntara bateraniye muri kongere yatowemo abagomba kuduhagararira mu matora y’abadepite.

Perezida w’ishyaka Hon Dr Frank Habineza, yabwiye abarwanashyaka,  DGPR ishyize imbere demokarasi, ubwisanzure busesuye , buri munyarwanda agomba kwishyira akizana, amategeko akubahirizwa ndetse ko hazakomeza gukora ubuvugizi ku bindi bibazo bibangamiye abaturage .

Abatowe baturuka mu ntara y’Amajyaruguru bazahagararira ishyaka mu matora y’abadepite: Gakenke : Twagirimana Ferolinand na Mukaneza Janie Louise ,Musanze: Joseph Dusabimana na Athanasie Mukeshimana, Burera:  Ingabire Juliene na Filbat Tuyisenge,Gicumbi: Mukabihezande justine na Rukundo Fidele, Rulindo : Hategikimana Gilbert na Joselyne Iraguha.

Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri congress yo ku rwego rw’igihugu iteganya kuba mu kwezi kwa Gicurasi 2024.

Buri Karere gatora abakandida 2 ( umugore n’umugabo) , hakaba hamaze gutorwa abaturuka mu mujyi wa Kigali, Amajyepfo ndetse n’Amajyaruguru.

 

Top Related Post

Leave A Comment