Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasuye ibiti birenga 1000 we na bagenzi be bari bakiri abanyeshuri bateye mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu mwaka w’2000 na 2001.

Igikorwa cyo gusura ibi biti cyakurikiye inama y’urubyiruko rwo muri iri shyaka rubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, yibandaga ku mahugurwa kuri demokarasi, kurengera ibidukikije no ku buringanire.

Dr Habineza yasobanuriye itangazamakuru ko ibi biti byatewe n’abanyeshuri bari mu ihuriro rya UNR Wildlife Club ryari rishamikiye kuri Rwanda Wildlife Clubs, ihuriro ryateye ibiti byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu ku bufatanye n’inzego za Leta.

Uyu munyapolitiki akaba ari na we washinze Rwanda Wildlife Clubs ubwo yari akiri umunyeshuri muri iyi kaminuza, nyuma yo gusura ibi biti, yagize ati: “Dusoje gahunda, tuje gusura hano ibikorwa twagizemo uruhare tukiri abanyeshuri hano kuri Kaminuza y’u Rwanda, twayitaga Université Nationale du Rwanda.”

Dr Habineza yakomeje ati: “Nk’uko mwabibonye, dusuye ibiti nateye kandi narabiteye mu by’ukuri, ntabwo ari ukubeshya, kuko twashatse ingemwe, naziguze muri ISAR, dukora pepinière, turabivomerera, ni hariya kuri Camborge naberekaga, tuzinduka ariko tukabona umwanya wo kubivomerera, na nimugoroba, tukabizitira, birakura, bimaze gukura dusaba kaminuza uruhushya, aho kubitera, baduha uruhushya, batwereka aho kubitera. Iri shyamba ryose mubona, Frank Habineza ndishima cyane iyo ndibonye.”

Muri iri shyamba harimo ibiti byatewe na UNR Wildlife Club mu myaka 22 ishize

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ibyo we na bagenzi be babikoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ati: “Mu bintu bita Climate Change, n’iyo watera igiti kimwe, uba wagize uruhare mu kurengera Isi. Urumva ko birenze ibiti ngira ngo ni igihumbi. Nanjye nagize uruhare mu kurengera Isi. Mwabibonye hariya ku icumbi ry’abakobwa aho bita muri Viet, ku ishuri ry’abanyamakuru, kuri stade na ho biriyo, kuri faculty y’ubuhinzi, yewe no kuri Rectorat. Mwabibonye Cambodge n’ahandi hose.”

Rwanda Wildlife Clubs yateye ibiti no hanze ya kaminuza, nk’ahitwa Gahenerezo ujya mu karere ka Nyamagabe, mu mudugudu wa Ngoma hafi yo ku irimbi, mu mudugudu uri hafi ya Jardin Botanique. Dr Habineza ati: “Yewe n’i Musanze mu birunga! Twakoze amaterasi yikora, dukoresheje ibiti bivangwa n’imyaka, bifasha mu gufata umuvuduko w’amazi.”

Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda aho iri huriro ryateye ibiti, hashyizwe utwapa twanditseho ’Planted by UNR Wildlife Club’. Nk’uko Dr Habineza abyemeza, uwahasura n’ubu ngubu yatuhasanga, kandi n’ibi biti birigaragaza, byarabungabunzwe, byarakuze.

Dr Habineza arasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, rugatera ibiti byinshi. Yahaye umukoro buri munyamuryango wa DGPR wo gutera byibuze ibiti 100.

Abayobozi bo muri DGPR n’abafatanyabikorwa
Rwagati muri Kaminuza y’u Rwanda yahoze yitwa UNR
Hano yasobanuraga ibikorwa UNR Wildlife Club yakoze
Yerekezaga ku ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda
Dr Habineza yatangaje ko we na bagenzi be bateye ibiti bigera ku 1000 mu ishyamba rya kaminuza
Amafoto ya Dr Habineza, akiri umunyeshuri, na bagenzi be ubwo bitaga ku ngemwe z’ibi biti

Top Related Post

Leave A Comment