Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) Hon Dr Frank Habineza, kuri uyu wa 30 Kamena 2023, yabajije ndetseanatanga ibitekerezo bitandukanye Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente , ubwo yasobanuriraga abagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, gahunda za guverinoma zo gucunga no guhangana n’ibiza.

Hon Dr Frank Habineza, mu mwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, yabwiye PM Dr Ngirente ko gahunda yo kubaka ibikorwaremezo ikwiye kuvugururwa, kuko hari ibyubakwa nabi cyangwa ahantu habi, bikangiza ibindi, inzu z’abaturage cyangwa umutungo wabo.

PM Dr Ngirente yasubije ko guverinoma ko itakwemera ko nk’umuhanda usenyera abaturage. Ati: “Ntabwo twakwemera ko umuhanda wakabaye usenyera abaturage. Wubatse ishuri, rigomba kuba ritari ishuri rije gusenyera abaturage. Wubatse ibitaro, hari aho twagiye twubaka ibitero, munsi y’ibitaro, amazi y’ibitaro agasenya ishuri rihari.”

Yasobanuye ko gahunda yo gukosora ibikorwaremezo byangiza ibindi yatangiye. Ati: “Icyo turimo kwanga ubu ni ukubaka kimwe cyasenyera ikindi. Dukore inyubako icunga neza ibikorwaremezo bindi. Ku cyabaye mu mihanda yubatswe mbere, mu mashuri yubatswe mbere, agacunga amazi nabi, turimo gusubira inyuma tubitunganya.”

PM Dr Ngirente yavuze kandi ko hari amashuri yubatswe mbere bigaragara ko ashobora kuzasenywa n’inkangu. Ayo nayo guverinoma ngo iri kuyubakira inkuta ziyakingira. Ati: “Twubatse amashuri nko mu gihe gishize, dusanga afite imikingo. Ubu turimo gusubira inyuma, duha buri shuri retaining wall aho tubona cyane cyane yazagwirwa n’inkangu, cyane cyane tubikora mu burengerazuba bw’u Rwanda.”

Ibindi bibazo byabajijwe na Hon Dr Frank Habineza

  1. Yasabye ko hashyirwa Ikigo cyihariye cyafasha mu gucunga ibiza no guhangana nabyo, nkuko REMA na RAB bihari. Kigafasha mu guhugura abaturage no gushaka impuguke no gukorana n’izindi nzego.
  2. Hari abayobozi mu mujyi wa Kigali bitwaje ibiza byabaye batangira kwimura abaturage mu buryo butubahirije amategeko babambura ibyabo nta ngurane, bahereye ku bihe bihari (situation) twagirango mugire icyo mubivugaho.?
  3. “Politiki y’imiturire yakwongera ikigwaho, kuberako ahantu hacyenewe guhingwa basigaye barahashyize mu miturire, ibi nabyo iyo ibiza bije bihita bitwara ayo mazu, ariko na none hari igihe twazanabura ibyokurya kubera gutura aho tugomba guhinga.”
  4. “Twagirango tumenye niba bishoboka ibyagendeweho mugutanga ubufasha, kuberako hari abatubwiye ko batabubonye.”

Top Related Post

Leave A Comment

X