Umunyapolitiki akanaba umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ateganya kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu myaka itanu iri imbere.
Ni nyuma yo gutsindwa na Perezida Paul Kagame ishuro zose yagerageje kwicara ku ntebe iruta izindi, muri Village Urugwiro
Dr Habineza wagize amajwi angana na 0.50% mu matora yabaye ku wa 15 Nyakanga, mu kiganiro aheruka gukora yavuze ko nta cyamubuza kugerageza bwa gatatu amahirwe mu matora ateganyijwe muri 2029.
Yagize ati: “Icyambuza kwiyamamaza ni iki? Keretse ishyaka ritampisemo, ariko ishyaka ryangiriye icyizere nk’uko ryari ryakingiriye, nditeguye rwose kongera kwiyamamaza.”
Dr Habineza avuga ko kuba inshuro ebyiri ziheruka zombi yaragiye atsindwa bidashobora kumuca intege, kuko hari ibihugu abakandida biyamamaza n’inshuro zirindwi.
Ati: “Ishyaka ribonye hari undi mukandida undusha ubushobozi ryamushyiraho, ariko nkurikirije ingero mbona mu bindi bihugu, twabonye nko muri Sénégal hari umukandida witwaga Abdoulaye Wade wiyamamaje inshuro zirenga zirindwi akaba Perezida wa Repubulika, muri Zambia na ho byarabaye.”
“Kuba umuntu yariyamamaje rimwe, kabiri ntibivuga ko agomba gucika intege, ahubwo iyo ukomeje gushyiramo imbaraga ugenda ukosora n’amakosa wakoze.”
Dr Frank Habineza avuga ko mu matora yo muri 2017 ndetse n’ayo muri uyu mwaka kimwe mu byatumye ishyaka rye ritsindwa harimo kutagira indorerezi, yungamo ko mu matora ataha iki kiri mu byo bagomba gushyiramo imbaraga.