Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Hon Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

Hon Dr Habineza amaze imyaka itandatu ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko aherutse kwemezwa nk’umukandida w’ishyaka rye rya Green Party ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2024.

Ni ku nshuro ya kabiri azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda aho yaherukaga mu 2017, ubwo yagiraga amajwi 0,48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0,73% mu gihe Perezida Kagame ari we wayatsinze ku bwiganze bwa 98,79 %.

Yemeza ko afite icyizere cyo gutsinda Perezida Kagame mu matora ataha.

Ati “Icyizere kirahari. Icyizere mfite gishingiye ku byo ishyaka rimaze kugeraho. Ubushize mu 2017 twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka mu turere twose tw’igihugu.”

Yakomeje ati “Urumva ibyo byose ni icyizere twari tudafite, ariko dufite ubu, bivuze ko aho wajya mu gihugu hose tuhafite inzego eshatu. Hari inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu.”

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite, ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite.

Src: Igihe

Top Related Post

Leave A Comment

X