Kongere y’igihugu y’ishayaka Riharanira Demokarasi no Kurengerera ibidukikije mu Rwanda, yateranye talike ya 19/3/2017 yemeje gahunda ya politiki ikurikira.
DGPR’s national congress on 19th Mach 2017, validated the party’s political program for the next seven years (2017-2024).
Ubutabera Muri Rusange
Iyo urebye ubutabera muri iki gihe haribyakozwe ariko inzira iracyari ndende, aho nubu harabantu bafunzwe nta madosiye, abantu bafungiwe mu byitwa Transit Centers urugero; ahiswe kwa Kabuga,I Gikondo, usanga bari mu buzima bubi ugasanga abantu bahamaze igihe kirekire nta madosiye abafunga; haracyari n’abasivili bagifungirwa mu bigo bya gisilikare nta madosiye.
Imiyoborere Muri Rusange
Gahunda za Leta zigwa gitumo abaturage hatabaye gutegura abaturage(mobilization) urugero:mutuelle de santé aho nanubu abaturage bacibwa mu masoko n’ahandi bashaka kubona service ngo ntibafite mutuelle bakamburwa imitungo yimukanwa ku mbaraga kandi umutungo w’umuntu ari
Uburezi,Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga
Iyo uvuga uburezi mu Rwanda uba uvuze imibereho ya mwalimu ikiri hasi cyane, ireme ry’uburezi riri hasi cyane Politike yiswe iyuburezi kuri bose yimura umunyeshuri watsinze n’uwatsinzwe,aho abarimu barera abanyeshuri nta gitsure,kuba diplome ziboneka ku bwinshi ariko ntabumenyi,ibigo byigenga biri gufunga umusubizo kubera kubura abanyeshuri,
Uko ubuzima buhagaze kugeza ubu n’ibibazo birimo
Hari indwara zikomeje kugaragara kandi zizahaza abanyarwanda: umutima, cancer, diabete, umuvuduko w’amaraso.Hari imirire mibi nayo igenda irushaho kwiyogera umunsi ku munsi ikagira ingaruka y’imikurire mibi ku bana ndetse n’imfu za hato na hato.
Ubukungu
Nkuko bigaragarako Politike y’imisoro mu rwanda ikigaragaramo ibibazo by’umwihariko imisoro ku bukode bw’amazu,imisoro ku bubukode bw’amasambu n’imisoro ku bacuruzi bato;
Ubuhinzi n’ubworozi
Hari ikibazo cya politiki yo guhuza ubutaka kugihingwa kimwe kuba yarateje ingaruka nta biganiro byahabaye hagati y’ubuyobozi n’abaturage (Land consolidation). Iyi gahunda yagize ingaruka no kumahame ya Demokarasi kuko ibuza umuturage guhinga icyo yifuza mu murima we.