Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) atangaza ko uretse kuba ari muri Politiki ariko mu gihe abonye akanya ajya yidagadura haba mu buryo bwa siporo(Sports) ndetse no mu muziki.

Ubwo yaganiraga na YAGOTV yavuze ko adakunda kubona umwanya, ariko iyo bimukundiye hari abahanzi nyarwanda ajya akurikira ibihangano byabo.Muri abo harimo nk’umuhanzikazi Butera Knowless , King James n’abandi hakiyongeraho n’abanyamahanga nka Diamond Platnumz.

Dr Frank Habineza, ubwo yabazwaga indirimbo z’abahanzi bagezweho ajya akunda kumva, yavuze ko muri iyi minsi hari indirimbo yitwa Fou de twoi ya producer Element yahuriyemo na Bruce Melodie.

Ati”Umuziki ubu sinkibona umwanya wo kuwumva, nakundaga R&B,ubu habaye imiziki myinshi cyane,ubu njya mbona benshi ba Knowles , King James njya mbakunda,na ba Diamond njya mbumva n’aba Nigeria.Ahubwo wa mwana ’Element’ waririmbye iriya ndirimbo’Fou de toi’ n’ukuzamugurira akantu ’njya nyumva cyane ’ “.

Uretse umuziki, Frank Habineza, avuga ko igihe umwanya wabonetse ajya akora sporo ndetse ngo iyo ikipe y’Igihugu Amavubi yakinnye ajya kuyishyigikira.Si ibyo gusa kuko ajya anakora sporo yo kwiruka , koga no gukina golf.

Ati”Nkora sports yo kwiruka, za Cross country ndazikora, ndi umuntu uzamuka imisozi miremire,ndetse no mu kwezi kwa gatanu nazamutse Bisoke 3700Km, maze kuwuzamuka gatatu.Nawuzamutse ndi umunyeshuri, nywuzamuka ndi mu nteko 2019 n’ejobundi mu kwa gatanu 2023.

Si ibyo gusa kuko ngo akora sports yo koga kuko ngo ashobora koga mu buryo bugera kuri burindwi.

Green Party ni rimwe mu mashyaka yemewe akorera mu Rwanda, rifite abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko. Iri shyaka riri mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe gukorera mu Rwanda [NFPO] ryashinzwe mu 2009, riza kwandikwa mu 2013.

Muri Gicurasi Dr Frank Habineza aherutse kongera gutorerwa kuzahagarira ishyaka rya DGPR (Democratic Green Party of Rwanda), mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka utaha wa 2024.

Top Related Post

Leave A Comment

X