Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Share

Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR-Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza, mu rugendo rwe yakoreye mu turere tugize igihugu cy’u Rwanda yasuye imishinga y’urubyiruko n’abagore bo mu ishyaka abizeza ubufatanye no kubatera inkunga , hagamijwe kwiteza kubafasha kwiteza imbere muri rusange.

Uturere Hon Amb Dr Frank Habineza yasuye ni Kicukiro , Nyamasheke, Karongi, Gatsibo,Rwamagana, Musanze na Gicumbi.

Hon Amb Dr Frank Habineza n’itsinda bari kumwe basuye umushinga wa kompanyi y’urubyiruko n’abagore  mu karere ka Kicukiro 

Tariki ya 4/11/2024 , mu mujyi wa Kigali, yasuye urubyiruko n’abagore batangije Company igamije kabateza imbere, akaba yabasezeranije ubufatanye ndetse no kubashyigikira mu gukomeza kwiteza imbere kuko ari ntego ya DGPR-Green Party mu guteza imbere ubukungu burambye.

Hon Amb Dr Frank Habineza ,yasuye abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyamasheke , kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube

Tariki ya 5/11/2024 , yasuye abagore n’urubyiruko bo mu karere ka Nyamasheke , kureba ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube , watangijwe n’urubyiruko ndetse n’abagore , baturuka mu ishyaka DGPR -Green Party . Ni nabwo kandi kuri uyu munsi yakomereje mu karere ka Karongi, aho urubyuruko n’abagore bo mu ishyaka rya DGPR -Green Party nabo bafite umushinga wo gutunganya ifumbire mborera, bishimiye inkunga batewe n’ishyaka rya Green Party bizeza ubuyobozi ko bazawucunga neza ukabateza imbere ndetse ugateza imbere n’ubuhinzi muri rusange.

Karongi bafite umushinga wo gutunganya ifumbire mborera

Hon Amb Dr Frank Habineza  yabashimiye aho bageze bashyira mu bikorwa uyu mushinga, kuba baragize igitekerezo kiza bagize cyo guteza imbere ubuhinzi bw’umwimere buzira ibinyabutabire biva mu ifumbire mvaruganda mu rwego rwo kurengera ibidukikije, abizeza ko bazakomeza kubaba hafi ndetse no kubafasha guteza imbere uyu mushinga kuko Green Party of Rwanda biri muntego zayo zo guteza imbere ubuhinzi hakoreshejwe ifumbire mborera.

Huye yasuye imishinga y’ubworozi bw’inkwavu n’inkoko

Tariki ya 06/11/2024 , urugendo rwakomereje mu karere ka Huye, umurenge wa Huye, mu ntara y’Amajyepfo , Hon Amb  Dr Frank Habineza , yakomeje gusura imishinga izaterwa inkunga na DGPR-Green Party, aho yasuye imishinga y’ubworozi bw’inkwavu n’inkoko bukorwa n’abagore n’urubyiruko baturuka mu ishyaka Green Party of Rwanda (DGPR ).

Ruhango bo batangiye gutegura umushinga w’ubworozi bw’ingurube

Kuri uyu munsi Perezida w’ishyaka DGPR-Green Party, Hon Amb Dr Frank Habineza yakomereje urugendo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, aho yasuye abarwanashyaka, barimo  urubyiruko n’abagore batangije ibikorwa byo gutegura umushinga w’ubworozi bw’ingurube ,uzaterwa inkunga na DGPR-Green Party, bamwijeje ko biteguye gutangira ndetse banamugaragariza bimwe mu bikorwa by’ibanze bizabafasha kugirango umushinga wabo ushyirwe mubikorwa.

Musanze , abarwanashyaka b’urubyiruko batangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’inyama

Tariki ya 07/11/2024, yakomereje urugendo mu karere ka Musanze , umurenge wa Muhoza, hagamijwe gusura ishyirwa mu bikorwa ry’ imishinga y’abarwanashyaka ba DGPR-Green Party itandukanye igomba guterwa inkunga.Muri aka karere  yasuye abarwanashyaka b’urubyiruko batangije umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’inyama, Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugirango barusheho kwiteza imbere bajyana n’abandi Banyarwanda mu iterambere rirambye.

Mu karere Gicumbi, bafite umishinga w’ubuhinzi bw’imiteja

Hon Amb Dr Frank Habineza ,yakomereje urugendo mu karere Gicumbi, umurenge wa Rwamiko, mu rugendo rwo gusura Ishyirwa mu bikorwa ry’umishinga w’ubuhinzi bw’imiteja uzaterwa inkunga na DGPR-Green Party, wakozwe n’abagore n’urubyiruko.

Gatsibo bafite umishinga w’ubworozi bw’ihene

Tariki ya 08/11/2024, hakurikiyeho gusura akarere ka Gatsibo, umurenge wa Kiziguro, ubworozi bw’ihene ugomba gutangizwa  n’urubyiruko ruturuka mw’Ishyaka #DGPR-Green Party muri aka karere.Muri uku gusuzuma uyu mushinga, Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugira ngo barusheho kwiteza imbere mu cyerekezo cy’iterambere rirambye.

Rwamagana nabo bafite umushinga w’ubworozi bw’ingurube

Hon Amb Dr Frank Habineza ,yakomereje urugendo rwe mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro,  kureba ishyirwa mubikorwa ry’umushinga w’ubworozi bw’ingurube , ugomba gukorwa n’urubyiruko. Muri uku gusuzuma aho uyu mushinga ugeze , Hon Amb Dr Frank Habineza, yabijeje ko umushinga wabo uzaterwa inkunga kugirango barusheho kwiteza imbere.

Top Related Post

Leave A Comment