Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party], Dr Frank Habineza, yiyemeje gutanga umusanzu w’uko ikibazo cy’abaturiye uruganda rwa CIMERWA bamaze igihe kirekire babangamiwe na cyo cyakemuka.
Hon Dr Habineza yabitangarije mu karere ka Karongi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kamena, ahabereye kongere y’urubyiruko rwo muri ririya shyaka ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba.
Ni Kongere yatorewemo ubuyobozi bw’urubyiruko rwo muri Green Party ku rwego rw’iriya ntara. Mu karere ka Rusizi kari mu turere turindwi tugize intara y’Uburengerazuba hari abaturage batuye hafi y’uruganda rwa CIMERWA bamaze igihe bagaragaza ko basenyerwa na rwo kubera intambi ziruturitswamo.
Usibye kuba intambi zituritswa zangiza amazu y’abaturage, bamwe mu batuye hafi y’uruganda rwa CIMERWA banavuga ko inka zifite amezi zimwe ziramburura ndetse n’ababyeyi batwite bamwe bagakuramo inda, kubera umutingito uterwa n’izo ntambi.
Ni ibibazo uruganda rwa CIMERWA rwakunze guhakana kuba nyirabayazana wabyo.
Dr Habineza mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yatangaje abaturiye uruganda rwa CIMERWA babangamiwe na rwo cyane, avuga ko nka Green Party biteguye gukora ubuvugizi kigakemuka.
Ati: “CIMERWA bafite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abaturage baturiye uruganda bakeneye ko bakwimurwa bakava hariya ku ruganda. Impamvu ni uko ziriya ntambi ziturika zikangiriza ubuzima bwabo, baracyafite ikibazo cy’uko abana bavuka batameze neza kubera ziriya ntambi, baracyafite ikibazo cy’imihumekere kubera ivumbi rituruka muri CIMERWA riza kubangiriza.”
“Uruganda ntibarwanze ariko basaba ko bahabwa ingurane bakava hariya hantu. Ni ikibazo cyihutirwa kireba cyane akarere ka Rusizi, turasaba ko inzego za Leta zigikurikirana vuba na bwangu, ndetse tuzanashyiraho Delegasiyo ijyeyo kureba iki kibazo kuko cyavuzweho ubushize, twari tuzi ko cyarangiye ariko abarwanashyaka batubwiye ko kikiri ikibazo gikomeye cyane.”
Abaturiye CIMERWA bagaragaza ko ikibazo cya ruriya ruganda kimaze igihe kirekire kuko cyatangiye mu 2003.
Inshuro nyinshi inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi zatanze icyizere cyo kwimura bariya baturage, gusa kugeza uyu munsi ikibazo ntikirakemuka.
Ni mu gihe kuva mu Ukwakira 2022 hatangiye imirimo yo kubarura abaturage babangamiwe na ruriya ruganda bagomba kuzimurwa.