Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Spread the love

Inama Nkuru y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], yatoreye Depite Frank Habineza gukomeza kuyobora iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere, yemererwa kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Dr Frank Habineza usanzwe ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatorewe mu nama nkuru ya ririya shyaka yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Usibye Dr Habineza watorewe kuba Perezida wa Green Party, abandi batowe barimo Carine Maombi watorewe kuba Visi-Perezida, Hon Ntezimana Jean Claude wongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wayo cyo kimwe na Masozera Jacqueline watorewe gukomeza kuba umubitsi.

Ishyaka Green Party biteganyijwe ko rizatanga umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024, Dr Frank Habineza akaba ari we uzarihagararira.

Usibye gutora Komite nyobozi ya Green Party, abanyamuryango b’iri shyaka banavuguruye amwe mu mategeko y’iri shyaka “yari abangamiye imikorere yaryo”.

Mu mategeko yafatwaga nk’abangamye arimo kuba abagize komite bari basanzwe ari icyenda (9), na ho umubare w’abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo (Qorum) bakaba barindwi (7).

Ibi rimwe na rimwe ngo byatumaga inama z’ishyaka zitaba kubera umubare utuzuye.

Mu itegeko rishya abanyamuryango bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari batanu.

Irindi tegeko ryari ribangamye byabaye ngombwa ko rihinduka ni irirebana na manda ya Komite Nyobozi, bijyanye n’uko itegeko ryari risanzwe ryavugaga ko abagize komite nyobozi ya Green Party batorerwa manda y’inyaka itanu yongerwa rimwe.

Mu itegeko rishya abagize Komite Nyobozi bazajya batorerwa manda y’imyaka itanu yongerwa inshuro zirenze imwe.

Top Related Post

Leave A Comment

X