Kuri iki cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024, Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) baturuka mu ntara y’Amajyepfo, bateraniye mu Karere ka Nyanza, muri Congress yasojwe hatowe abagomba kurihagararira mu matora y’abadepite.
Perezida w’ishyaka Hon Dr Frank Habineza, yabwiye abarwanashyaka ko DGPR ishyize imbere demokarasi aho buri munyarwanda agomba kwishyira akizana kandi ko umugore n’umugabo bagomba guhabwa imyanya ingana mu ishyaka.
Abatowe muri buri karere ka Kamonyi : Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, Muhanga ni Gasangwa Jean Luc na Uwineza Deliphine, Nyamagabe : Nkurunziza Emmanuel na Mutuyimana Louise, Nyanza: Nsengumukiza Valery na Ingabire Chrementine, Ruhango: Nzeyimana Hodar na Nyiratebuka Helena, Huye : Nininahazwe Nicolas na Iyakaremye Innocent, Gisagara na Bungurubwenge Eliab na Nzayisenga Oliver , Nyaruguru : Umurisa Solange and Habimana Gustare.
Ku itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Congress yigiwemo ingingo zitandukanye zigomba kongerwa muri manifesto izakoreshwa mu matora ateganyijwe uyu mwaka.
Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri congress yo ku rwego rw’igihugu iteganya kuba mu kwezi kwa Gicurasi 2024.
Buri Karere gatora abakandida 2 ( umugore n’umugabo) , hakaba hamaze gutorwa abaturuka mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Amajyepfo. Iyi gahunda izakomeza no mu Ntara zose z’igihugu.