Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Share

Hon Dr Frank Habineza usanzwe ari Umudepite Munteko Nshingamategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’ishyaka Democratic green party of Rwanda (DGPR) yagizwe ambasaderi w’umuryango uhuza amashyaka arengera ibidukikije  na demokarasi ku isi, yatangaje ko ari ikintu cyamushimishije cyane ndetse anashimangira ko ari ishema ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Depite Dr Frank Habineza yagize Ati” izi nshingano zo kuba ambasaderi si ibintu byizana gusa kuko bigusaba kuba warabaye umuyobozi w’ikirenga mu rwego rw’igihugu cyawe ndetse no kurwego rw’isi, bakabona ko uri umuntu w’inararibonye ushobora guhagararira abandi ndetse unateza imbere amahame uyu muryango wa global greens ugenderaho ku rwego rw’isi  bikemezwa na komite ibishinzwe”.

Akomeza avuga ko mbere yuko bamugira ambasaderi yabaye perezida ku rwego rw’Afurika mu kurengera ibidukikije aho ikicaro kiri mu gihugu cya  Burkina Faso,   akaba yarayoboye imyaka Igera mu 8 ndetse na mbere yaho akaba yarayoboye irindi huriro  imyaka Igera kuri 2.

Mu Kazi kenshi afatajya no kuba mu Nteko ishingamategeko , Manda ye yagezaho irarangira ariko bakaba bari bazi ubunararibonye bwe muri gahunda ziharanira kurengera ibidukikije banga  ku mwitesha niko kumugira ambasaderi ku isi.

Habineza asanga ari umwanya mwiza wo kurushaho kumenyekanisha u Rwanda kuko hazajya haza abantu batandukanye bifuza kumenya ni iki cyindashyikirwa yakoze cyatumye bamuha uyu mwanya w’ikirenga

Ati” ni ishema ku Rwanda n’abanyarwanda kumva ko umunyarwanda ariwe wahiswemo mu bihugu byinshi bitandukanye bakamugirira ikizere guhagararira abantu batandukanye ku migabane yose y’isi, mbese ishema ry’u Rwanda ryiyongereye”.

Kuba Dr Frank Habineza agiye kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe nyakanga 2024, avuga ko n’ubwo yagira amahirwe agatsinda aya matora bitamubuza kuba yakomeza kuba ambasaderi w’uyu muryango kuko n’abandi baperezida bagira izindi nshingano zitandukanye ziba ziyongera ku kuba perezida.

Habineza yashimiye abanyarwanda bamukunda ndetse banakomeje ku mugirira ikizere umunsi ku wundi.

Src- rubanda

Top Related Post

Leave A Comment