Amashyaka afite amahame mu kurengera ibidukikije yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAGF), yemeje ko Icyicaro Gikuru cyayo cyabaga muri Uganda cyihavanwa kikimurirwa mu Rwanda.
EAGF yabyemereje mu nama yayo izwi nka Eastern African Greens Congress iri kubera i Kigali.
Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’amashyaka ya Green Parties yo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi na Somalia; ikaba iri kwiga kuri gahunda y’imikorere y’aya mashyaka mu myaka itanu iri imbere.
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ari na we uyoboye EAGF, Dr. Frank Habineza, yabwiye itangazamakuru ko kuba Icyicaro Gikuru cy’ariya mashyaka kigiye kuza mu Rwanda hari inyungu bifite ku gihugu.
Ati: “Tuzabyungukiramo cyane kubera ko ubu igihugu cyacu cy’u Rwanda kimaze gushyiraho umurongo ufatika w’uko cyakira inama mpuzamahanga, turumva rero bizafasha Leta y’u Rwanda kujya yakira inama mpuzamahanga hano mu Rwanda, kandi iyo habaye inama mpuzamahanga hari amadevize aza mu gihugu, amadorali n’ibindi byose. Urumva rero ko iyo byinjiye mu gihugu amahoteli abona amafaranga, urumva ko biba byiyongeye ku bukungu bw’igihugu.”
Yakomeje agira ati: “Icya kabiri bemeje ko twashaka icyicaro gihoraho, twemeje ko tuzashaka ubutaka tukubaka inzu; urumva ko na byo bizatanga akazi ku Banyarwanda; ikindi ubwo bizaba bivuze ko ibikorwa byinshi bizajya bibera mu Rwanda; kandi nibidukundira na Afurika yose ishobora kuzasaba icyicaro gikuru kikaza hano mu Rwanda, urumva ko bizadufasha.”
Dr. Frank Habineza kandi yavuze ko ku ruhande rw’ishyaka rya DGPR bizafasha abarwanashyaka kujya babona amahugurwa menshi azabafasha kunguka byinshi, ikindi ishyaka rigire imikoranire ya hafi n’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda; ibyo yise ko “amata azaba abyaye amavuta”.
Umuyobozi wa Green Party ya Somalia akanaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe imirimo rusange watanze, Hon. Said Mohamed Mohamuud Haid, ni we watanze igitekerezo cy’uko kiriya cyicaro gikuru cyaza i Kigali.
Uyu yabwiye itangazamakuru ko kiriya cyifuzo yagitewe n’uko kuza i Kigali ari inzozi za buri wese.
Mohammud kandi yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, anashimangira ko amashyaka arukoreramo akomeje kwereka isi ko mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ikomeye muri demukarasi.
EAGF igiye kuzana icyicaro cyayo mu Rwanda yashinzwe muri 2013, ikaba yarashingiwe i Kigali mu Rwanda.

