Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Share

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryihaye intego y’uko nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2029 rizakora ibishoboka byose rikinjira mu nzego zose, zirimo na Guverinoma.

Ryabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo mu karere ka Musanze haberaga inama y’Inteko Rusange ya ririya shyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Ni inama kandi yasize Green Party itoye inzego z’ishyaka, zirimo Komite yaryo ku rwego rw’Intara, Komite y’Abagore, urubyiruko ndetse no kuzuza inzego zaryo ku rwego rw’uturere.

Umuyobozi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza, yabwiye itangazamakuru ko muri gahunda bafite ari uko amatora yo muri 2029 yazagera Green Party ifite Komite kugera ku rwego rw’akagari.

Yagize ati: “Turashaka kubaka ishyaka rikomeye, turifuza ko amatora ataha yo muri 2029 yazagera dufite inzego ku murenge, ku kagari; hose ku buryo twavuga ko dukeneye abantu baduhagararira mu matora nta kintu cyatubuza.”

Dr. Frank Habineza yunzemo ko mu byo bagiye gushyiramo imbaraga mbere y’uko amatora aba harimo gukangurira Abanyarwanda kwinjira muri Green Party ariko banabasaba gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije.

Yavuze kandi ko banashyize imbere kujya mu nzego z’ubuyobozi.

Ati: “Intego dufite ni ukujya mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye tukaba intangarugero muri demokarasi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Ikindi, turifuza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu n’isi.”

Yakomeje agira ati: “Ni ukuvuga ko, yaba mu kurengera ibidukikije cyangwa mu bindi bibazo, tugomba kugira uruhare mu kubikemura. Turateganya kandi guteza imbere umuco mwiza, ubumwe n’ubwiyunge, guharanira politiki y’amahoro no gukemura amakimbirane, kugira ngo tuzabashe kubahagararira neza mu nzego zitandukanye.”

Ndayambaje Ibrahim, watorewe kuyobora Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko mu byo ateganya gukora harimo kwegera abaturage kugira ngo babashe kumenya ibyiza bya ririya shyaka.

Ati: “Imbaraga zacu tugiye kuzigaragariza mu bikorwa no kwegera abaturage tubamenyesha ibyiza by’ishyaka. Turiteguye kandi dufite imbaraga, abenshi muri twe ni urubyiruko, bivuze ko amagambo azaba make ibikorwa bikivugira.”

Ingabire Julienne watorewe kuba Visi Perezida wa Green Party ku rwego rw’Intara we yagize ati: “Ngiye gushyira imbaraga mu kuvugira abagore no kubigisha gukora imishinga yunguka. Inyungu n’ubwo yaba nto, izatuma bagira ishyaka ryo kwiteza imbere kuko turashoboye.”

Green Party irateganya kwinjira muri Guverinoma, nyuma yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko aho ifite abadepite babiri ndetse n’umusenateri.

Top Related Post

Leave A Comment