Umuyobozi w’ishyaka Green Party , Hon Dr Frank Habineza , avuga ko ntakindi kintu gikwiye kugeza uwo ari we wese kubutegetsi usibye ibiganiro. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu , tariki ya 10 Gicurasi 2025, ubwo yari mu nama ya biro politike y’ishyaka yemerezwaga mo abakomiseri bashya.
Abarwanashyaka ba Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) baturutse mu ntara zose z’igihugu bitabiye biro politike y’ishyaka mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo kuri Hotel Olyompic. Muri iyi hemejwe ba komiseri mu nzego z’ishyaka mu nzego nyinshi zitandukanye ndetse hatangwa amahugurwa ku ngingo zirimo imiyoborere, amatora n’ibindi.
Mu kiganiro kandi yatanze , Hon Dr Frank Habineza, yibukije imigabo n’imigambi y’ishyaka abereye umuyobobozi ndetse anashimangira ko ishyaka Democratic Green Party of #Rwanda (#Greenparty) ritemera ko habaho impinduka mu butegetsi hakoreshejwe imbaraga za gisirikare cyangwa ibindi bihungabanya umudendezo w’abaturage.
“Ibiganiro niyo nzira yonyine ishobora gukemura ibibazo , uretse inzira y’amatora yonyine,” yakomeje gushimangira no kugaragaza ishyaka DGDR ridashyigikiye ko habaho gukuraho ubutegetsi hakoreshejwe intwaro ,intambara n’ibindi bibangamira umudendezo w’abaturage cyangwa ikindi icyari cyo cyose cyatuma habaho kumeneka amaraso. Yavuze ko ishyaka ryemera ko abantu baganira kuko ari yo nzira yonyine yo gukemura ibibazo, kandi ko niyo abantu baganira inshuro nyinshi bigeraho bikagerwaho.