Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Share
Abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR Green Party, bo mu Karere ka Gakenke, basabwe gukomeza gusigasira ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kuko nta bumwe buhari, iterambere ridashoboka.

Babibwiwe na Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza, ubwo yaganirizaga abahagarariye abandi bo mu Karere ka Gakenke.

Barimo abagize Komite Nyobozi y’iri shyaka ku rwego rw’akarere, abagize komite y’urubyiruko n’abagize komite y’abagore.

Ibiganiro bahawe byibanze ku mutekano w’igihugu aho abayoboke bashishikarizwa gushimangira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.

Ni ubutumwa abayoboke ba Green Party bavuze ko bakiriye neza.

Ku rundi ruhande ariko, abayoboke ba Green Party mu Karere ka Gakenke, basabwe nanone gukomeza kuzirikana amahame y’ishyaka ryabo bagaharanira demokarasi, gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro bityo iterambere rikihuta ndetse banibutswa gukomeza kurengera ibidukikije.

 

Src RBA

Top Related Post

Leave A Comment