Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Share

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Hon Dr Frank Habineza, yatanze icyifuzo cy’uko mu Rwanda haza imodoka zinywa amazi mu cyimbo cy’ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Habineza yabikomojeho ubwo yavugaga ku misoro Leta y’u Rwanda iheruka kongera.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025, ni yo yafashe icyemezo cyo kuvugurura imisoro.

Mu bicuruzwa byari bisanzwe bisora harimo inzoga n’itabi.

Ikindi cyiciro ni icy’ibicuruzwa bitari bisanzwe byishyura umusoro ku nyongeragaciro, bitewe n’uko Leta yifuzaga ko byiyongera, bikarushaho gukoreshwa n’abaturage benshi. Ibyo birimo nka telefoni, imodoka ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho umusoro mushya utari usanzweho, wahawe izina rya ‘Digital Services Tax’ uzajya ukatwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga, zikomoka hanze y’igihugu, zirimo nk’abishyura Netflix, Amazon n’izindi serivisi ziri muri icyo cyiciro.

Mu kiganiro na BWIZA TV, yavuze ko mu misoro yazamuwe uwo yashimiye cyane ari uw’itabi, bijyanye no kuba risanzwe ritera indwara zirimo na Kanseri.

Yagize ati: “Kongera umusoro ku itabi byo nabishyigikira kuko nanjye sinshyigikiye ko abantu banywa itabi, kubera ko tuzi ko itabi ritera indwara zirimo nka za Kanseri, mu by’ukuri rero kongera umusoro ku itabi ndabishyigikiye, ngira ngo byagabanya abantu banywa itabi bakaba bake.”

Dr Habineza icyakora yagaragaje ko adashyihikiye ko umusoro wiyongera ku modoka, kuko abazigura bataba bagamije kwinezeza nk’uko bimeze ku itabi n’inzoga.

Uyu munyapolitiki gusa yagaragaje ibijyanye no kongera umusoro ku modoka atarabiseseangura neza, ariko ko nibiba ngombwa hazabaho kwicarana n’inzego zibishinzwe mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa.

Yunzemo ko icyari kuba gihangayikishije cyane ari uko Leta yaba yarongereye umusoro ku modoka zizwi nka ‘Hybrid’, ashimangira ko izi modoka zikeneye kunganirwa n’izinywa amazi.

Ati: “Icyari kuba kimpangayikishije cyane ni uko bari gufata imodoka z’amashanyarazi bakazongerera umusoro, aho nari kugira impungenge. Ariko kuba batarazizamura aho nta mpungenge ndagira, kuko dushyigikiye ko twagira icyo twita ‘Green Transport’ kandi kiracyari muri gahunda z’igihugu; ahubwo turashaka n’imodoka zikoresha amazi. Tuve mu za Peteroli tujye mu z’amazi.”

Habineza avuga ko hari bimwe mu bihugu azi byatangiye kugerageza imodoka zinywa amazi; agasaba ko u Rwanda na rwo rwafata iya mbere ku buryo mu myaka iri imbere rwazatangira kuzikorera.

Top Related Post

Leave A Comment