Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Share

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Habineza, yatangaje ko byaba byiza abagize imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyirwa mu ngabo no muri Guverinoma ya Congo.

Dr. Habineza yabigarutseho ubwo yakomozaga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC basinye i Washington muri Amerika, ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025.

Uyu munyapolitiki ubwo yari mu karere ka Karongi aho ishyaka abereye umuyobozi ryari ryakomereje inama ikomatanyije n’amahugurwa rimaze iminsi rikorera hirya no hino mu gihugu, yavuze ko ariya masezerano ayitezeho gutanga umuti ku bibazo byugarije akarere k’ibiyaga bigari.

Ati: “Aya masezerano twese tuyahanze amaso, kuko turi kwizera ko ari butange igisubizo ku bibazo byugarije kano karere, na cyane ko mu mbanzirizamushinga wayo twabonye ko azaba arimo ibikorwa byo guteza imbere u Rwanda ndetse na Congo, aho bavugaga ko amabuye y’agaciro acukurwa muri Congo azajya aza gutunganyirizwa mu Rwanda; ku buryo Congo yagiramo inyungu ariko n’u Rwanda rukagira inyungu”.

“Ni ibintu tubona bizagirira akamaro kano karere kacu no gufasha gukemura ayo makimbirane, ariko n’abifuza ayo mabuye y’agaciro baciye mu mirwano barekere aho, kuko bazaba bashobora kuyabona mu buryo bwiza kuko azaba atunganyirizwa mu Rwanda. Njye mbona ari amasezerano ashobora gufasha ibihugu byombi kugira icyo byunguka.”

Dr. Habineza yavuze ko bibaye byiza ariya masezerano yafasha n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC kuzishyira (intwaro) hasi, abayigize bagashyirwa mu nzego z’umutekano z’iki gihugu ndetse no muri Guverinoma yacyo.

Ati: “Twabonyemo ingingo ivuga y’uko bazafasha iriya mitwe yitwaje intwaro kuba yashobora kujya mu ngabo z’igihugu za leta ya Congo. Turifuza ko ibyo bintu bishyirwa mu bikorwa kuko ntabwo ari ubwa mbere bivuzwe, byigeze kuvugwa ariko ntibyashyirwa mu bikorwa.”

“Turifuza ko aya masezerano ari businywe mu masaha ari imbere icyo kintu nikimara gusinywa gishyirwe mu bikorwa, Amerika kandi ntizagarukire mu gusinyisha amasezerano ahubwo izaze kubikurikirana barebe ko abantu bari muri iyi mitwe yitwaje intwaro bazashyirwa muri Guverinoma ya Congo. Bashyirwe mu nzego za gisirikare, iz’umutekano n’iza Guverinoma; kuko igihugu ni icyabo, bose bafatanye kuyobora igihugu cyabo.”

Dr. Frank Habineza kandi yasabye ko ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bahohoterwa na cyo cyakemurwa burundu, kugira ngo bemerwe ndetse banabone uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Saa moya z’i Kigali ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Therese Wagner Kayikwamba wa RDC bashyira umukono kuri ariya masezerano y’amahoro, mu muhango uri buyoborwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Nyuma aba bakuru ba dipolomasi barakirwa muri White House na Perezida Donald Trump.

 

Top Related Post

Leave A Comment