Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yanenze imvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe ashotora u Rwanda; amushinja kwica amasezerano yo kutazongera kujya mu ntambara igihugu cye kimaze imyaka irenga 500 cyarasinyanye na rwo.
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko igihugu cye cyiteguye kujya mu ntambara n’u Rwanda ashinja kuba ruri gutegura gushoza intambara ku Burundi.
Uyu mugabo yongeye gushimangira uwo mugambi mu kiganiro aheruka guha BBC, aho yumvikanye avuga ko mu gihe umutwe wa RED-Tabara avuga ko ufashwa n’u Rwanda waba uteye Umujyi wa Bujumbura, u Burundi na bwo buzahita butera Umujyi wa Kigali.
Ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red- Tabara. Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Dr. Frank Habineza mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe nyuma y’inama ikomatanyije n’amahugurwa yahuje abarwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Gakenke, yagaragaje ko imvugo ya Ndayishimiye idakwiye, bijyanye no kuba Abanyarwanda n’Abarundi basanzwe ari abavandimwe.
Ati: “Biteye ubwoba n’agahinda, kuko u Rwanda n’u Burundi turi abavandimwe. Twese turabizi ko u Burundi ari igihugu cyavutse ku Rwanda. Tuzi ko duhuje muri byose yaba umuco n’ururimi; hafi 95% turahuje. Murabizi ko n’umwana w’umwami w’u Rwanda yagiye gutegeka i Burundi, banga ko abana barwanira ubutaka, ubwatsi n’ibindi.”
Dr. Habineza by’umwihariko yagarutse ku mateka yo mu myaka ya 1,500; ubwo u Rwanda n’u Burundi byasinyanaga amasezerano y’uko nta gihugu kizongera gutera ikindi.
Ni amasezerano icyo gihe yasinywe hagati y’umwami Mutara I Semugeshi w’u Rwanda na Mutaga II w’u Burundi; mu rwego rwo gushyira iherezo ku bushotoranyi bwari bumaze igihe buba hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ni ubushotoranyi burimo ubwabyaye intambara ikomeye yasakiranyirije Abanyarwanda n’Abarundi ku ngoma y’umwami Yuhi Gahindiro ahitwa mu Kirundo; hapfa ingabo nyinshi cyane z’impande zombi.
Dr. Habineza yavuze ko ibimaze iminsi bitangazwa na Ndayishimiye birimo umugambi wo kwica amasezerano yasinywe, ikindi bikaba binababaje.
Ati: “Abarundi n’Abanyarwanda bigeze kurwana, ndetse barapfa benshi hariya bita mu Kirundo. Mu Kirundo ni hakurya yo mu Bugesera. Impamvu hitwa Kirundo habaye imirambo myinshi yarunzwe hariya. Basinyanye amasezerano y’uko nta Munyarwanda cyangwa Umurundi uzongera kurwana igihe cyose.”
“N’ubwo atari amasezerano yanditswe abami barayavuze bayumvikanaho, kandi kugeza kuri uyu munota imyaka imaze gushira irarenga 500. Perezida w’u Burundi rero iyo avuze biriya bintu, aba ari kwica amasezerano yasinywe n’Abanyarwanda n’Abarundi ko tutagomba kurwana.”
Habineza yunzemo ko Ndayishimiye yabishaka cyangwa atabishaka, ibibazo byose byavuka hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigomba gukemurwa biciye mu nzira y’ibiganiro.