Senatory Poll
Pier Goodmann
PARTY SECRETERY
Vote Now
Share

Bamwe mu bagore bagize Urugaga rw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije DPGR, bagaragaje ko babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko basaba Guverinoma y’u Rwanda gutabarira hafi.

Ibi babitangarije muri Kongere y’Urugaga rwabo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba  yabereye mu Karere ka Karongi kuwa 13 Ukwakira 2023 yahuriranye no gutora komite nyobozi y’Urugaga rw’Abagore rushamiye kuri iri shyaka.

Itumbagira ry’ibiciro ku isoko, abarwanashyaka ba DGPR bagaragaza ko bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bakavuga ko Leta ikwiriye gutabarira hafi.

Umuhoza Sandrine wo mu Karere ka Rubavu, watowe nk’umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abagore mu ishyaka DPGR, yavuze ko izamuka ry’Ibiciro by’ibirayi bibangamiye.

Ati “Izamuka ry’igiciro cy’ibirayi n’ibindi biribwa giteye impungenge abaturage, ujya ku isoko igasanga ibiribwa byagurage nk’igihumbi bigeze ku bihumbi 3, aho bisigaye bisaba ko umuntu ajya muri Koperative ngo arebe ko yahangana n’izamugoboka ibiciro mu gihe byatumbagiye. Na Leta yabigiramo uruhare runini muri Nkunganire.”

Akomeza avuga ko nubwo babangamiwe n’ibiciro ku isoko bisaba buri umwe kugira umuco wo kwizigamira, ntibagegereze akimuhana.

Niyigena Beretrida, wo mu karere ka Rusizi watowe nk’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri DGPR yavuze ko aho atuye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ribangamiye abaturage.

Ati “Umuturage ari kujya guhaha ukabona abuze icyo afata n’icyo areka bikamugora. Icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abaturage gukura amaboko mu mifuka bagakora no guhinga bagahinga niyo yahendwa n’ibiva mu nganda ariko we ibyo asarura byamugirira umumaro”.

Akomeza avuga ko icyizere yagiriwe cyo gutorwa azashyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga bushishikariza abagore kwitinyuka.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, Dr Frank Habineza, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro bya Lisansi na mazutu riri mu bitera izamuka ry’ibiciro ku masoko asaba Guverinoma y’u Rwanda kongera amafaranga ya nkunganire itanga kugira ngo bigabanuke.

Depite Frank Habineza yavuze ko ubwo nk’Abadepite baheruka kumva ibisobanuro bya Guverinoma ku izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa, Guverinoma yababwiye ko biri guterwa n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya yiyongera ku ngaruka zasizwe n’Icyorezozo cya COVID-19.

Ati “Muri iyi minsi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aribyo lisansi na mazutu byarazamutse nabyo. Bifite ingaruka byazanye ku biribwa, mwumvise ko igiciro cy’ibirayi cyageze ku 2000 Frw. N’ibintu biteye ubwoba ariko ndibwira ko inzego ziri gukorana kugira ngo bibe byagabanuka.”

Leta y’u Rwanda itanga nkunganire y’amafaranga 200 Frw kuri buri Litiro ya Lisansi na Litiro ya mazutu kugira ngo ibiciro byabyo bitajya hejuru cyane, ariho ahera avuga ko nk’ishyaka ahagarariye bakurikije uko biri kugura uyu munsi, basanga iyi nkunganire Leta idahagije.

Leave A Comment